1
Mp' amavuta, Yesu, mbone kwaka ! Mp' amavuta, ndakwinginze ! Mp' amavuta, Yesu, mbone kwaka ! Mbone kwaka, burinde bucya !
Ref:
Turirimbe, turirimbe, Ngo Hozana : tugusingize Wowe, Mwam' utwar' abami:
Yesu, tugusingize
2
Mp' amahoro. Mukiza, nduhuke :Mp' amahoro. ndakwinginze ! Mp' amahoro,
Mukiza, nduhuke : Mp' amahoro, burinde bucya !
3
Mp' umunezero, Yesu, ngushime : Mp' igikombe giseseka ! Mp' umunezero, Yesu, ngushime : Njye ngushima, burinde bucya !
4
Mpa kumenek' iteka, Mukiza :Nkomeza ku Musaraba ! Mpa kumenek' iteka,
Mukiza : Ujy' umena, burinde bucya !
5
Mpa guhora nkwihangir' amaso :Uk' unyigisha nkwemere ! Mpa guhora nkwihangir'amaso : Nkwigireho, burinde bucya !