20: Mbony' Umukiza mwiza

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mbony' Umukiza mwiza,niYesu Krisito,
Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi.
Igikundiro cye cyinshi ni cyo cyanyemeje
Kumusanga  ngw anyuh'agir' ankize!
Anyurura mbabaye, ankiz' amakuba; Amaganya yanjy' ajy'ayanyakira, Yaka nk'inyenyer' iteka; n'uw'igikundiro;
Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi

Ref:
Anyurura mbabaye, ankiz amakuba, Amaganya yanjy' ajy' ayanyakira; Yaka nk'inyenyer' iteka: n' uw'igikundiro;Ni w' urut' inshuti zose zo mw isi.

2
Intimba zanjye zose, yarazikoreye;
Uko ngeragejw' andinda wa Mubi.
Ibyantwazag' igitugu, yarabimbatuye :
N'igihome cyanjye, njya mwihishamo
Naterwa na Satani, ngahinwa n'inshuti, Yes' azantabar' angeze mw ijuru ! Yaka
nk'inyenyer' iteka; n' uw'igikundiro;
Ni W urut’'inshuti zose zo mw 'isi

3
Ntazansiga nk'imfubyi, ntazampemukira.
Mpora mbeshwaho no kwizera gusa.
Ubw' angoteshej' ingabo, nta cyo ngitinya pe.
Ajy' antungisha manu yo mw’'juru.Njya nkumbura n'umunsi nzagera Mw’ ijuru.Nzanezerwa ni mureba mu maso : Yaka nk'inyenyer' iteka; n' uw'igikundiro. Ni W’ urut' inshuti zose zo mw isi.