241: Mbes’uriy’ubabaye

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Mbes’uriy’ubabaye, Wambay’ibitabutse Birihw amaraso ye, Mutubwir’uw' ari we. Dor’ukunt'ananiwe N’igiti yikoreye ! Ko yaboshywe nabi se, Ninde kand’aziz’iki ?

2
Uwo munt' ubay’atyo Niwe Nyir'ubugingo. Ibicumuro byawe Ni byo bamujijije.
We kujarajar’utyo:Sang’Uwagupfiriye; Pfukam’i Gologota, Wihan' ubabarirwe.

3
Dor’amahw' asongoye Ni yo kamba yam bitswe, Kand’intebe y'ubwami Yabay’
Umusaraba.Mbes’Umwam' ugizw’atyo, Namumenyeshwa n’iki ? Soma ’icyo kirego, ngo Yesu w'i Nazareti.

4
Umva Yes’avug' ati: Nshuti yanjy’umenye ko Icyankuye mw ijuru
ar’ukukubeshaho.Ni wowe mbabarizwa, Bakanshinyagurira. Emera nkurokore,
Nkuzuze n’Iman’ubu.

5
Ndakwihaye, Krisito, Byos’ubimbabarire, Umpumur’umenyeshe Imibabaro
yawe.Non’ inzir’undangira Niyo nzajya nyuramo, Nger’i Wawe mw ijuru, Nzahore
ngusingiza !