160: Mbeg' urukundo rwaw’umfitiye

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Mbeg' urukundo rwaw’umfitiye ! Sinarumenya: rurahebuje.Mukiza wanjy' umpishurire, Rumpumurize no kunyobora,Ni nteshuka.

2
Urwo rukundo narugera nte? Ruransumba ; sinarurondora. Njyendwerekana
gus’umfashije, Njye mvug' uko rukiz’abangizi B'abihebe.

3
Urwo rukundo naruvuga nte, Ko ntabon’amagamb' akwiriye ? Nyamar' akanwa
kanjye kifuza Guhora nshimish’Umurokozi Unkund’atyo.

4
Urwo rukundo narushimira nte IMukiza wanjye, ne guceceka Ndirimb' imbabazi
wangiriye, jy' umunyabyaha wakugomeye, Ukankiza !

5
Nta cyo nabasha kugushimisha; Mukiza wanjye, nd’umukene pe.
Niringiy’urukund’umfitiye:Mbes' Uwankunz' akanyitangira,yanyim'iki?

6
Ndashaka, Yesu, kukugumaho, Ur' isoko y'amaz' ahoraho,Njye mpore nkunywah'
ubudasiba, Umar' inyota n'umubabaro, Sinkuveho!

7
Mukiz' ubwo nzagera mw I juru, Amaso yanjy’akakwirebera, Ni h’ urukundo
rwawe nzabona Uko ndumeny’ uko ndusingiza