1
Mbe, ntiwaturw' ibyo byaha byawe ? Usange Yesu ! Usange Yesu Ntushaka no kubinesha rwose ? Wizer' amaras' akiza.
Ref:
Amaraso,kokw ashobora Imitim' ishobewe Amaraso y’ Umucunguzi Ni yo mas' atuneshereza.
2
Mbe, ntiwaturw' ubwigenge bwawe? Usange Yesu ! Usange Yesu ! Akugir’ umugwaneza nka we !Wizer' amaras' akiza !
3
Mbese, ntushaka no kwezwa dede?Usange Yesu ! Usange Yesu ! Emer' akoz’ ibyo byaha byose, Wizer’ amaras’ akiza !
4
Mbese, ntushaka kumuyoboka? Usange Yesu Usange Yesu ! No kumusingiz’ iteka ryose? Wizer' amaras' akiza !