14: Mana,turaguhimbaza

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana,turaguhimbaza;
Twemeye yuk' ur' Umwami;
Haleluya ! Haleluya !
Data wa twes' udashira,
Isi yos'irakwambaza :
Haleluya ! (x 5)

2
Ni Wowe wera dedede,
Mwami w'iyi si n'ijuru :
Haleluya ! Haleluya !
Dor'icyubahiro cyawe
Cyamamaye mw isi yose :
Haleluya ! (x 5)

3
Kand' abahanuzi bawe
N'intumwa nziza za Yesu
Haleluya ! Haleluya !
Baguhimbazanya, Mana,
N'abishwe babamuhora :
Haleluya ! (x 5)

4
N'itorero na ryo n'uko
Ry'abera bo mw isi yose
Haleluya ! Haleluya !
Rikunda kugushimana
na za ngabo zo mw ijuru :
Haleluya ! (x 5)

5
Data wa twese n'Umwana
N'Umwuka Wer' Iman' imwe,
Haleluya ! Haleluya!
Iman' imwe mu Butatu
Ishimirw’ icyubahiro :
Haleluya! (x 5)