23: Mana yo mw ijuru

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana yo mw ijuru, Byos' uri nyira byo, Kand' ubiduh' ubudasiba. Utang’ utImana; Ujy' udukenura, Bituma tuguhimbaza.

2
Impan' ihebuje Yes’ atugabira N' ubuntu bwe n'amahoro ye. Yatubabariye, Twaramugomeye : Mbes’ ibyo s’ igitangaza?

3
Mwami, ndakwinginze, Nubwo ntakwiriye, Nyigiza hafi, tugumane ! Mpa kugukorera, Ndusheho kwemera Gukund’ ibiri mw ijuru !