26: Mana Rurema , ndagushima

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana Rurema , ndagushima : Wabonetse muri Yesu. Dor' urukundo rwawe rwinshi Wakunze twebw’ abangizi ! Mana, watanz' Umwana wawe Ngw adukirish' amaraso ye.

2
Njye nguhimbaza, Mwami Yesu,Kuko wangiriy' ibambe, Kandi Unkurahw ibyaha byanjye. Muvunyi wanjye, ndagushima; Ndakwihaye, mb' uwawe rwose.

3
Wasiz’ ubwiza bwawe bwose War' ufit' ahw Iman' iri, Umber’ Intama y'igitambo, Utwar' ibyaha by'abantu. Ngukundira, Mukiza wanjye Ibyo wanyishyuriye byose.

4
Urwo rukundo rwawe rwinshi Rujya runtangaza cyane, Uko nagiriw’ ubwo buntu,
Usumba byos' akamfira !Reka ngukunde, Mwami Yesu; Iminsi yose ngushimishe.