354: Man' ishobora byose

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Man' ishobora byose, Umv' uko nkwinginga : Umpishurire Yesu, Meny' ibyo yankoreye.

Ref:
Yarahemuwe Ku Musaraba: Mpumur' amaso, ndebe Kw ari jye yazize,

2
Mbony' inkon' akubiswe N'amahwa yambaye; Mbonye na za mbereri N'umutim'
ucumiswe.

3
Yemeye kwiranguzaIgikombe kibi : Yakinyoye kubwanjye, Maz' amp' ubugingo
bwe.

4
Reb' uyu Mucunguzi Urupfu yapfuye Nta n'ikibi yakoze: Nuko sinzarimbuka !

5
Ni jyewe yabambiwe,Uwamugomeye. Yesu, ndagushimiye : Non' uture muri jye.

6
Yesu, we kunkundira Ko ngusigirira. Ku Musaraba wawe, Ni ho nkuy' ubugingo.

7
Mana, ndagushimira K'utimanye Yesu, Ngw amfire nkiraniwe. Yewe, warankunze
pe !