145: Kugukorera ni byiza

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kugukorera ni byiza, Mukiza wanjye. Iri turo ntuye, Mwami, Rikunezeze.

Ref:
Akir' ubugingo bwanjye, N’ ubwawe, Yesu; Kandi kubw’ ubuntu bwawe, Undind’
ibibi.

2
Mwam’icyo nifuza cyane N' ukwera nkawe : Nta n'ikindi nshaka, Yesu; Nzajya
nkumvira,

3
Mbe nk’intumwa zawe, Yesu, Njye ngukorera; Ngukurikire, Muvunyi, Nkubehw
iteka.

4
Singitinya n’amakuba N' ibyago bindi : Uwo nizeye ni Yesu N'agakiza ke.

5
Twese tujy’imbere hamwe Mu by'inzira ye, Turirimban’indirimbo, Tunesh’iteka.