103: Kera nari mw isayo Y'ibyaha

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kera nari mw isayo Y'ibyaha ngira ngo Nd' uw'Imana, ndi mwiza; Nyuma, nsanga nibeshya.

Ref:
Imana yanjye Yarandokoye Ubu,ni Yo nsingiza Kuko yankijije.


2
Nuko Yes' ansangamo,Mbyigaraguramo, Ati : Mwan' unyemere, Ngutabare,
ngukize !

3
Haz' Umwuka Wer' u’bwo Mu mutima wanjye, Mbona ko nacumuye; Ndihan'
arandokora.


4
Mana, ndagushimira Yuk' Umwana wawe Atandetse ngo nzapfa Nkiri mu byaha byanjye.

5
Reka njye nkuyoboka;Nta wundi nifuza. Noneh' unyiharire; Mwami Yes' untegeke.

6
Nahatswe na Satani;Nta cyiza yampaye; Amp' urupfu rw'iteka ; Ni kw ahemb’
ingabo ze.

7
Ariko, Mucunguzi, Wowe wangabiye Ubugingo ku buntu, Buva ku Musaraba.