430: Kera nar' umwangizi

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kera nar' umwangizi
Mu mutima rwihishwa.
Maze, mpura n'uw'Imana,
Anyigish' ibya Yesu,

2
Uk' umuntu yakizwa
Urubanza rw'ibyaha,
Akabyarw' ubwa kabiri
Kubw' urupfu rwa Yesu.

3
Ibyo maze kubyumva,
Ntsindwa n'urubanz' ubwo,
Meny’ ibyaha nagakoze
Kuv'aho navukiye.

4
Nsaba Yes' imbabazi,
Natur' ibyaha byanjye,
Nizer' urukund' ankunda;
Hanyum'arandokora.

5
Kuv' ubwo, njya nzinukwa
Iby'isi nakundaga,
Menya yuko bizashira.
Yes' ubw'azagaruka.

6
None, mfit' amahoro
N'ubugingo bw'iteka.
Yes' ampay'. Umwuka Wera;
Anesherez' iby'isi.

7
Ikimbabaza cyane,
Kikanter' agahinda,
N' ukureb' abari mw isi
Banze kwitaba Yesu.

8
Abakijijwe twese
Tubabarir' ab'isi,
Tubabwire n'Ubutumwa :
Ni wo murimo wacu.