78: Kera har' umubibyi Wasohoy' imbuto

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Kera har' umubibyi Wasohoy' imbuto; Zimwe zigwa ku nzira, Zimarwa n'inyoni, Izindi ku rutare,Zumishwa n'izuba,Kuko zari zibuze Ahantu horoshye.

2
Mu mahwa hagw' izindi,Zikurana na yo; Nukw aziniga zose, Ntizera na gato.
Izindi mbuto zigwa Mu butaka bwiza;Zimeze. zirakura, Zer' imbuto nyinshi.


3
Har'umubibyi wundi,Ni Yesu Krisito. Ijambo ry'agakiza Ni iyo mbut' abiba, Kand’
imitima yacu Ni na yo mbibe ye,Ari mib’ ari myiza, Amishamw imbuto.


4
Ku mutwe n'ibiganza No ku birenge bye, Hatonyang' amaraso Akibib' imbuto;
Imvura ni y'imeza Imbuto z'iyi si : Amaras' akameza Izo mu mitima.


5
Mugenzi, har' ibiki Mu mutima wawe ? N’ inzira nyinshi, mbese ? Cyangwa n'
urutare ? Cyangwa n' imbibe nziza? Mbe harafumbiwe ? Weramw imbuto nziza,Cyangw' umez' amahwa ?

6
Umwami Yes' azaza Gusarur' imbuto; Azaz’ afit' intara, Maz' azigosore; Ingano
nziza zose Azazihunika, Maz' umuram' awute Na wo mu muriro.

7
Uzajya hehe wowe ? Nturabimenya se? Uzajya mu kigega, Cyangwa mu muriro?
Urorere gutinda :Wihane nonaha! Uyu n' umunsi mwiza Wo kwemererwamo.