363: Jye mpisemo Yesu

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Jye mpisemo Yesu; murutish' iyi si yose;
Andutir' amafaranga cyangw' izahabu.Jye nkund'Uwabambwe, murutisha n'amatungo. Andutira n'amasambu n'amazu meza.

Ref:
Uwanyimika, nkab' Umwami w'ishyanga rinini rite, Nd’imbata y'icyaha
cyose,sinabikunda. Ahubwo niragije Yes' Umukunzl wanjye : Sinkyita ku blri mw
Isi: Yes' aranyuze !

2
Jye mpisemo Yes' Umucunguzi wanjy' unkunda; Andutira no gushimwa n'ab'isi
bose. Umv’ icyo nifuza :sinshaka kumenyekana; Njye nyobok’ Umwami Yesa iminsi yose.

3
Andyohera cyane : nta buki buryoha nka We; Ni mwiza; n' uw'igikundiro cyinshi
cyane;Ahumura neza kurush' ibirabyo byose : Nabur' iki se, mmufite, kw
andangirije?