74: Jye mfit' Umukiz' ujy' amvugira ku Mana

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Jye mfit' Umukiz' ujy' amvugira ku Mana.
N' inshut' idahana, si nk' izo mw isi
itek' arandind'akankingira n'ibyago.
Icyamp' Uw' akab’Umukiza wawe!

Ref:
Njye ninging' Imana ngw’ ikwereke Yesu.Ngumwakire nawe : ni ko ngusabira.


2
Nahaw' ikibanza na Data wo mw ijuru
Mu rugo rwe rwera kubw' Umwana we
Azangezayo ngo tuban' iteka ryose.
Icyampa ngo nawe tuzabaneyo !


3
Nzahabwa n'umwambaro mwiza,wera cyane
Tw' abacunguwe yatubikiyeyo.
Njya ngir' amatsiko, nkawifuza,mugenzi
Icyampa ngo naw' uzawambar' ubwo


4
Kur'ubu, njya ngir' amahoro mu mutima:
Nyahawe na Yes' Umukiza wanjyi
Atemba nk'uruzi : ab'isi ntibayazi.
Icyampa ngasang' uyahawe nawe


5
N'umara kumwemera h' Umukiza wawe
Uhamye mu band' iby' agukoreye,
Usabe n'Iman' ibahishurire Yesu,
Bahabw' ubwo buntu wahawe nawe