8: Izina rya Yesu turaryubaha

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Izina rya Yesu-turaryubaha, Twemer’umukiza-yukw ari’uwiteka Ngo biter’Imana-icyubahiro Kuko Yes’ari we-jambo ry’Imana.

2
Yesu ni we jambo-ryaremy’iyi, si n’umunsi n’ijoro-n’izuba n’ukwezi n’inyamaswa na zo -n’ibiguruka n’umuntu mw’ishusho - y’uwiteka se.

3
Yaciye bugufi, - az’ino mw’isi, maz’abanyabyaha - babi baramwica, nubw’afit’izina - ry’icyubahiro, hanyum’arazuka ajya mw’ijuru.

4
Mwene Dat’ushimwe - iryo zina rye, wice bugufi - kukw’ari we Mana. N’umukiza wacu - yitw’uwiteka. kokw’izina yiswe - rirahebuje.

5
None mu mutima - waw’umwimike: rek’anesh’atsembe - ibyo byaha

byawe, yahaw’ubutware - ngw’agutsindire wa mubishi wawe - iy’ahingutse.

6
Kand’umwami Yesu - azagaruka, azany’ubutware - n’icyubahiro cye. Maz’iyi si yose - izamwimika; najye nzamubona - njyemusingize.