424: Iteka Nagendaga ndemerewe N’ibyaha

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Iteka Nagendaga Ndemerewe N’ibyaha Ntihagire Ikibasha Kumara Umubabaro

Ref:
Ndashima Umusaraba Ndashima Ya Mva Nziza Ariko Cyane,Cyane Ndashima
Umwami Yesu

2
Kugeza Ubwo Nageze Ahantu Heza Cyane Hangiriye Umumaro Ntazibagirwa
Ukundi

3
Iri N’itangiriro Ry’umunezero Wanjye Aha Niho Umutwaro Wamvuye Ku
Mugongo

4
Ku Musaraba Mwiza Niho Umuntu Abonera Abagabo Batatu Bakamuhumuriza

5
Ku Musaraba Mwiza Niho Umuntu Abonera Urwandiko Rw’ijuru Rutar’urw’itorero

6
Umugabo Nta Bwenge Yagiye Nta Rwandiko Agira Ngo Azinjira Nk’ukw’abandi
Binjira

7
Nukw’ageze Kw’irembo Bamubaza Urwandiko Rwa Katanga Ka Mbere Asanga
Atarufite

8
Mu Rubavu Rwa Yesu Havuyemo Amaraso Y’uruzi Rw’ubugingo Yoza Umutima
Wanjye

9
Gira Umwete Winjire Mu Maraso Ya Yesu Uzashiraho Inenge Mu Mutima Wanduye