413: Intumwa z'Umwami Yesu

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Intumwa z'Umwami Yesu
Zababarijwe mw isi;
Zahaw' izina rye ryera, Bazibambish' amahwa.

Ref:
Twe, twes' abakijijwe, Twitange, tubabwirize Ijambo ry'Umwami Yesu, Maze,
na bo bakizwe !

2
Twa kwita mu kaga k'isi, Twihute, tubabwire Ijambo ry'Umwami Yesu, Tugarur'
intama ze.

3
Abataz' Imana yacu,Twihute, tubabwire Ijambo ry'Umwami Yesu, Barek'
ibyaha rwose.

4
Dor' intambara n'ibyago Bir' imbere yac' ubu. Abarwanir' ubutumwa, Twihute,
tubukwize.

5
Peter' ubw' amwihakanye,Yumv' inkoko zibitse; Nukw aricuz' ararira; Maz'
arababarirwa.

6
Twemere kuvug' ukuri Hagati y'abanzi be; Tubabibemo n'imbuto Yesu
yatubibyemo.

7
Uwizera yatorewe Kubageza ku Mana, Ngo bave mu byaha byabo: Tyo
nimubabwirize !

8
Mwizerwa, genda wishima : Uzagera mw ijuru ! Uzambikw' ikamba ryera : Nta
rupfu rugerayo !(Rwanda)