180: Impara yaguy' umwuma

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Impara yaguy' umwuma Nkukw ishak' amazi, Mana ni ko njya nkwifuza Ng' umpemburish' ubuntu.

2
Ni Wowe Man' ihorabo, Maz' amar' inyota; Ni ryari nzakwirebera, Mu maso,
Mucunguzi ?

3
Mutima wanjy' uhagaze Ubabajwe n'iki ? Wiringir' Itazabura Gukiz'
uwihanganye.

4
Uwifuz' Imana wese Imuhaz' ibyiza, Nuko nizere, nishime, Nshim' imbabazi
zayo.