1
Imins' irahita vuba, Irahita yihuta. Ukw ihita, benshi bapfa Batameny’ Umukiza. Hari twakora :Tugikoran' umwete : Dutabar' ubu vuba, Imins' itarashira.
Ref:
Irashira, irashira ! Dor' iminsi irashira! Dutabar' ubu twese, Twe gukererwa
dutyo!
2
None, bib' imbuto nziza mu mitima y'abantu; hagura n'amarira y
'abanyamibabaro.
Renger' abapfakazi,Kand' ubyuts' abaguye, Uhumure n'impumyi,Ibiseb' ubivure.
3
Iby' uzabishobor' ute ? Ntibizakunanira, ib' ufit' Umwuka Wera N'urukundo
rw'Imana:
ibiduh' itimanye,Tubishatse byukuri. Tuyisengan' umwete, Dukor'
iby'imbabazi.
4
Icy' Umwami Yes' ashaka N' ukugendana natwe, Ngo yikiriz' abarushye
Bamutey' umugongo. Kandi yaravuz' ati:Uzanyizera wese Azabwir' irimisozi Ngo nitabwe mu nyanja.
5
We gutiny' ibir' imbere : Yes' azagushoboza. Umuh' umutima wawe, Awutegeke rwose ! Isi yubahe Yesu ! Yadutsindiy' urupfu N'abadayimoni bose. Ubu ni We dufite.
6
Sigaho kwizera guke :Na wa wundi yakizwa ! Wibuke ko Paulo na we Yar'
umwanzi w'ibyiza; Yamufash' atunguwe,Yemera gukizw' ubwo, Ab' intumwa ya
Yesu, Yamamaz' ubuntu bwe.
7
Tyo n'ubu, mugende mwese, Muri kumwe na Yesu; Mubamwerek; abakize, Bos'
abazabyemera. Kandi mwe gucogora Cyangwa se kunanirwa, Mutarabasohoza Ku Mukiz' ubifuza.