208: Imana n’ ubuhingiro

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Imana n’ ubuhingiro:Ni Yo ngab’ idukingira.Ayo turi mu makuba, Ni Y’ ibasha kudukiza. Uk’ Umwanzi wacu Yishakiy’ uburyo Bwo kudatsinda, Ntatubasha na gato, Kukw’ Iman’iturengera.

2
Ni twirwanaho twenyine,tubura imbaraga rwose.ariko dufit'intwari ijy'iturwanira
iteka.iyo ntwari ni nde? ni wowe,Mukiza.Mugaba wacu,tuzi yuko,mu byago ,ari wowe uturengera.

3
Iy' abagome bahuje Guter' itorero ryawe, Urarirengera, Mana, Ntibabashe
kuritsinda. Nubw’ Umugambanyi;Ashaka kutwica, Ntadushyikira Kukw’ aneshwa
n’ijambo Ry'Imana, Nyir'imbaraga.

4
Hishur’ijambo rinesha, Ridufasha dushobewe. Imbabazi zawe nyinshi Zize,
zituzeho twese.Twakwamburw' ibyacu, . Ndetse, tukabohwa, Ntitwabyitaho :
Byose tuzabinesha; Tuzaragwa, n’ubwami bwawe !