290: Ijambo ryaw' urimfungurire

< Igitabo cy'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ijambo ryaw' urimfungurire , Nkuko wahagije bya bihumbi, Yes' ubasaturiy' umutsima, Nonub' umpaze nanjy' undengere.

2
Ni Wowe mutsima w'ubugingo; Nkizwa n'ijambo ryawe ry'ukuri. Rimber' ifunguro ry'umutima, Nkunde n'ukuri kwaw’ unyeretse.


3
Yes' ump' Umwuka waw' andengere, Ankore no ku maso, mpumuke. Mbon'
ibihishwe by'ijambo ryawe, Nawe, nkubonemo, Mucunguzi !

4
Icyo gitab' ukimpishurire, Kinshinj' ibyaha byanjye, nkwizere, Niho nabaturwa,
nkabohorwa,Ni hw amahoro yawe yanzaho !