289: Igitabo cy'lmana, Ndagikunda

< Igitabo cy'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Igitabo cy'lmana, Ndagikunda, n'icyanjye : Ni cyo kimbwir' ukuri, Yuko nd' umunyabyaha.

2
Kinyigish' urukundo Rw'Umucunguzi wanjye : Iyo nyoby' inzira ye, Vub
kirantarura.

3
iyo ntewe n'ibyago, Kimar' umubabaro; Nigishwa na cyo yuko Nd' umusuhuke mwisi.

4
Igitabo cy' Imana Kimbwira yuk' umuntu Azanesha n'urupfu, Yizey' Umucunguzi.

5
Kimbwira k' utihana, Agapfan' ibyaha bye, Azarimbuka koko, Ntabane n'Uwiteka.


6
Kandi nigishwa na cyo Kw’ abakunzi ba Yesu Bazahabw' ibyishimo Bitazashir’
iteka.

7
Igitabo cy'lmana Gihora kinyigisha Amagamb' ahebuje : Ndagikundir' ukuri.