383: Icyamp' ukanyikorerera Amaganya

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Icyamp' ukanyikorerera
Amaganya yanjye yose, Yesu,
Ngaturiz' Uwiteka,
Nkamenya yukw ibyanjye byose
Ubitegekesh'ubugwaneza
N'ubwenge burutaho.

2
Kenshi ntiny' ibiribubeho,
Ngahagarik' umutima, Mwami,
Ngize kwizera guke.
Icyampa nkarorera rwose
Kwishingikiriza ku by'iyi si,
Nkakwizera wenyine.

3
Nabuzwa n'iki kuyisaba,
Nkajya nyisunga, nkayikoreza
Ayo maganya yose,
Ngahumurizwa no kumenya
Yuko Dat' ugaburir' inyoni
Azanyumvira nanjye ?

4
Ntitwizer' uko bikwiriye;
Umutim' uhagaz' ujugunya
Rwos' amahoro yawo.
Arikw inyoni n'uburabyo
Binyigishak' umuns' ukwiriwe
N'ibyawo byago gusa.

5
Umpe kumeny' ibyo nigishwa
N'uburabyo n'inyoni, Mukiza,
Nkwishingikirizeho !
Ngez' ah' ushaka, Mushorera,
Nuko menye, nkiri mu makuba,
Amahor' adashira.