118: Ibyaha byanjye byose

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ibyaha byanjye byose n'ibyago Nabihariy' Umwana w'Imana. Namwitegerej' ari ku Giti, Menya yukw’ ari jye yabambiwe.Numva mbabariwe, ndanezerwa; Ndishima.

2
Mpora mbiharira Yesu; ni W' uzi Kujy' amar' agahinda mbabaye. Iyo ndiz'
andeban' imbabazi;Iyo mbay' umunyantegenke pe, Yes' arushaho kump' imbaraga. Ndishima.

3
Nzajya mbiharira Yesu, ntahwcma, Mfite muri W’ ibyiringiro; Kumwizera
kumpesh' amahoro, Nkamwisegura nduhutse neza.Turi kumwe, mba ndi mw ijuru pe: Ndishima.

4
Yewe wa mwihebe wese, emera Kumuharira byose, ntutinye. Nubw' ari we
Rurema wa byose, Arikw aragukund' ugayitse.Yaguhay' ikibanza mw ijuru.Tahayo.