1
I Gologota, ku Giti,
Ni ho Yesu yabambwe;
Yabambiwe kugira
Ngo tubone kudapfa.
2
Yes’ amaze kunesha,
Avug’ ijwi rirenga,
Abivuga yeruye,
Ati: Birarangiye !
3
Amaze kuvug’ atyo,
Aherakw arunama,
Yunamishwa n’ibyaha
Byanjye nanze kwihana.
4
None ansabye imbabazi,
nihane,mukureyo,
mumanure ku giti,
aruhuke umutima.
5
Aabantu batihana
bongeye kumubamba,
n'umuruho munini,
umubabaza iteka.
6
twari twararuhijwe,
twiganyira,twihebye,
none turaruhutse:
Yesu ni uburuhukiro
7
nuko abishwe n'ibyaha,
ni muhunge,mukire.
muze,mubikurwemo:
Yesu ni uburuhukiro
8
Mukiza,ndakwihaye.
ni wowe wantaruye.
uko nzaba ndi kose,
Yesu,nzagusingiza.