318: Hose habera heza

< Itorero > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Hose habera heza Inshuti zibana : Zirakundana neza, Zibanye na Yesu.

2
Nkukw iy' imvur’ iguye, Ihembur' imyaka, Ni kw Iman' ibigenza, Yez' abakundana.

3
Kubana kwabo kwiza,Barahugurana, Ngo be kugwa mu cyaha, Babon' amahoro.

4
Umwuk' uhamagara Abo mw isi yose, Ngo bazab' ishyo rimwe, Umwunger'
ab'umwe.