373: Harihw’icyo nkwaka Mwami

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Harihw’icyo nkwaka Mwami
Nubwo mpora ngucumuraho
Mwami unyeze unyejeshe
Amazi cyangw’umuriro

Ref:
Mpanagurwe hose Mwami
N’umuriro nib’ushaka
Nkir’ibyaha birimburwe
Nkir’ibyaha birimburwe

2
Nuntungniriza ubwenge
Nzanezerwa,nzaguhimbaza
Arik’umutima wera
Ndawushaka kurutaho

3
Ninezw’umutima wanjye
Ni bwo nzunguk’ubwenge bwose
Bwo mw’ijuru bwo mw’ijuru
Mwami mbubwirijwe na We

4
Ngerageza uko nshobora
Kwibuza inama mbi z’ibyaha
Nyamara njya mbyibonamo
Jy’umboneza,jy’umboneza