206: Har’ uwitwa Danyeli:yar’ intwari pe !

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Har’ uwitwa Danyeli:yar’ intwari pe !
Ntiyakangwaga n’abanz' asenga Imana ye.

Ref:
Tinyuka, mugenzi ba nka Danyeli! Itange ku Mwami wawe, ntumwihakane.

2
Ub' intwari ya Yesu niy'ukuri kwe. Bakubare no mu mutwe wa Danyel’uwo !

3
Bamwe bo mu ntore ze baraneshejwe. Kuko batihaze rwose nka Danyel'uwo !

4
Dor’ Umwanzi Satan’ agaby’ ingabo ze! Ziraneshwa zihuye na ba Danyel’ uwo !

5
Nuko rer'ushikame kand' utambuke ! Umv' impundu ziravuza ba Danyel’uwo