284: Har 'intama urwenda n'icyenda

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Har 'intama urwenda n'icyenda Zari hamwe mu rwuri; Arikw imwe yar' izimiye,Ivuye ku Mwungeri,Mu bihanamang'izerera,itaye umwungeri wayo mwiza.

2
izo ufit' urwenda n'icyenda, mbese, ntizihagije? ;uwomwunger' ati: Sigaho ! na
yo n' iyanjye !naho yab' igeze kure he, ngiye gushak' iyo ntama yanjye.

3
mu bacunguwe nta wamenya imigezi yambutse no kuzerera mu mwijima,ashak' iyo ntama ye ! yumva intam' ihondobereye, asanga ivunitse, yenda gupfa.

4
iyi nkora mbona n' iy'iki, Kw irimw amaraso se ?ati:ntuzi ko nanyuze aho,nshaka
intama izimiye? ibiganza byishwe n'iki se? byishwe n'amahwa muri iri joro.

5
umva,ngiry'ijwi rirangira ry'uwo mwungeri mwiza,ati mbony'iyo najimije,ni
munezerwe mwese!nuko abamarayika bose bavuz'impundu,banezerewe!