185: Genda mu mucyo wa Yesu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Genda mu mucyo wa Yesu, Aguhishurire Ubury' Umwuk' afatanya Abana b'umucyo.

2
N' ugendera mu mucyo we, Uraba wuzuye N'lyera yang' umwijima, Ituye mu
mucyo,

3
N' ugendera mu mucyo we, Ibyaha byakwishe Birozwa n'amaraso ye, Nuk'
uhumanuke.

4
N' ugendera mu mucyo we, Azagutinyura Imva n'urupfu, wibuke Ko yabinesheje.

5
Ugendere mu mucyo we, Umwijim' ushire, Uvirw’ iteka n'umucyo Wiman' ihoraho.

6
Kugendera mu mucyo we N’ inzir' iboneye N'iy'amahoro n'ineza, Yes'
agushorera.

7
Jy'ugendera mu mucyo we, Uhung' umwijima : Ni hw amaras’ akweza de, Ng'
uhor' utunganye.

8
Kandi mu mucyo wa Yesu, Dusangamw abandi Baz' Umurokozi na bo,
Tukamusangira.