4: Dushime cyan’izina ryawe

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Dushime cyan'izina ryawe,Yesu mukiza wacu, Tukwimik’utwitegekere


Ref:
Umwami wacu Yesu Usumba byose.


2
Mwa bishwe bamubahora mwe, mwishimire mw,ijuru; muhimbaz’uwadupfiriye


3
namwe rubyaro rw’Adamu mwe, bacunguwe na Yesu, muhimbaza mwese Dawidi.

4
Abakuwehw’ibyaha twese, twahaw’ubwo buntu bwe, nimuze tumupfukamire.

5
Mwa bava mu mahanga mwese, nimwumvir’umukiza; ni we mucunguzi w’abantu.

6
Twifuza cyane gusohora mw’ijur’aho Yes’ari, ngo tumushim’iteka ryose.