1
Dushim’ Iman' ihoraho Kukw ari Yo yaturemye;
Yatugiriy’imbabazi, Tuyishime, Haleluya.
2
Iman' ijy'itugabira Ibyiza bidukwiriye :
Abayo bayiringiye Duhora tuyisingiza.
3
Yemwe ngabo z'Uwiteka, Namwe bamarayika be,
Muhora mu rurembo rwe, Mumuhimbazanye natwe.
4
Dushim’ Imana y'ubuntu, Tuyishime twebwe twese :
Dushime Data wa twese N'Umwana n'Umwuka Wera.