394: Duhurure ngo twitabe: Kwizera Kristo

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Duhurure ngo twitabe, Tujye mu ntambara.
Mbe, kwicara kumaz' iki,Satan' akiriho ?
Dor' ar' imber'ahagaze.We n'abadayimoni.
Twiringiy' Umucunguzi Ko yamunesheje.

Ref:
Kwizera Krisito ! Kwizera Krisito ! Ni ko kudushoboza Kunesh' iby'iyi si.

2
Twahaw' inkot' ikomeye, N' Ijambo ry'Imana.
Ni yo yanesherej' abe Mu bihe bya mbere.
Ingabo yitwa kwizera Yarabakingiye.
Natwe ni y' idukingira Twiringiye Yesu.

3
Abanzi baragwiriye, Barwany' Uwiteka.
Tuzabanesha, twambaye Intwaro ze zose:
Ingofero y'agakiza, Umweko w'ukuri,
Inkweto z'amahoro ye, Biradukomeza !

4
Unesh' ibyah' azambikwa Umwambaro wera.
Yes' azavug' izina rye Ku Mana mwijuru.
Dukanguke, dutambuke,Turwan'intambara
Tunesh' abanzi, twizeyo Izina rya Yesu.