1
Duhimbaz’Uwitek’Imana no kuyisenga. Kukw ari yo yaremy’ibyo mu isi n’iby’ijuru Yesu mwami wez’imitima yacu Ngo turirimbir’Imana.
2
Duhimbaz’Uwitek’Imana no kuyisenga kukw’ijy’itegeka neza mu bihugu
izaduh’ibidukwiye byose, byose twizer’iri jambo ryayo.
3
Duhimbaz’uwitek’Imana no kuyisenga yaraturemye; ni yo yaduhay’ubugingo;
iturinda mu byago byacu byose; ni y’itugirir’ubuntu.
4
Duhimbaz’uwitek’Imana no kuyisenga.Ibihumeka byose bishim’izina
ryayo;Tuyikunde kukw ar’umucyo wacu;Tuyisab’iminsi yose.