429: Dor' inzira nziz' ijya mw ijuru

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Dor' inzira nziz' ijya mw ijuru Ic' aho yabambwe ku Musaraba; Yayibwiy' umwambuz' umwe wihannye, Ashir'agahinda, arakizwa.

2
Tuzakizwa na nde tutizeye Umukiza wacu wadupfiriye ? Yagiz' agahinda
k'abarimbuka, Atang' ubugingo, ngw abakize.

3
Nimukizwe mwese kurimbuka, Mugir' ubugingo bw'abakijijwe, Mwizigir' Imana
yabacunguye, Muyiture byose kubwa Yesu.

4
Dor' uko mu Rwanda barimbuka ! Mubabwir' imana yac' ibakize, Tuzahanwe na bo kuba mw ijuru, Nta gahinda kose, nta kwicuza.

5
Wa Musaraba we, ndakwifuza ! Waneshej' urupfu rwic' ab'iyi si; Watsinz' i
kuzimu n'ibibabaza, Uduhindura kub' umunt' umwe !