276: Data ngiye gusinzira

< Iza n'imugoroba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Data ngiye gusinzira :Ngwin' undind' iri joro, Umbundikiz' amababa, ibibi bitanzaho. (x 2)


2
Umbabarir' ibi byaha Nagukoreye none, Kand' Umwuka wawe wera Untere
kukumvira. (x 2)

3
Kand' uryamish' amahoro Bene wacu n'inshuti Bato na bakuru bose, Ubarind'
ubiteho. (x 2)

4
ineza yaw’ iboneke Mu bababaye bose, Kand' ukenur' abakene, Abarway' ubakize. ( x 2)

5
Mwami, ndangije gusenga, Nsinzire nkwiseguye, Marw' ubwoba no kumenya K'
undindish’ urukundo. (x 2)