384: Ben' Imana yizerwa

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ben' Imana yizerwa,
Twiyonger' umwete;
Maz' imbaraga zacu
Tuzih' Umukiza Kuko yatwihaye.
Dusingize dushima
Ubwiza n'urukundo By'
Umwam' udukiza. x 2

2
Abashavuye mwese,
Muze mudatinya :
Abasenga bizeye
Barahumurizwa.
Umuvunyi Yesu
Ni W' urengera bose,
Kukw ar' umunyaneza;
Ntabw' azabahana. x 2

3
Yesu n' inshuti yacu;
Tujye tumwinginga;
Maze, mu byago byacu
Ajy'aturengera.
Ni W' uturerera
Ubugingo twahawe,
Mu butunzi bwe, twese
Akadukenura. x 2