356: Batoboy' ibiganza bye

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Batoboy' ibiganza bye, Byabumby' imisozi, byaremye byose, Byarambikwaga ku bana bato,Byakizag'indembe n'impumyi nyinshi.

2
Batoboy' ibirenge bye, Byatambagiye ku nyenyeri zose, Byagendagenze no mw isi yacu.Bisur' abakene n'abanyabyaha.

3
Bacumis' umutima we, Wakundag' indushyi n'aboroheje; Uvamw amaraso yoz'
ibyaha, Atemba nk'uruzi kubwac' ababi.

4
Uwo mutima wa Yesu N'ingingo ze nziza byaziz' iki se ? Ni jye byazize n'ibyaha
byanjye,I Gologota, ku Musaraba we.

5
Uko ndi, Yes’ unyakire, Ingingo zanjye n'umutima wanjye, Ko wanshunguye,
nakwiyima nte ?Njye nkor' iby’ukunda, mb' imbata yawe!