353: Amaraso yose y’intama

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Amaraso yose y’intama n'ihene Y 'ibitambo by'Abayuda Nta cy' atumarira.

2
Ariko wa Mwana W'Intama w'Imana Ni We wenyin' ushobora Kudukiz' ibyaha.

3
Yabay'igitambo Kiruta bya bindi; Nta yandi maras' ariho Yo kutwoz' ibyaha.

4
Ndambits' ikiganza Ku mutwe wa Yesu, Mushyizehw’ ibyaha byanjye, Mbyatuye
nihannye.

5
Umutwaro wanjye Yarawikoreye,Ari ku Git' amanitswe, Ari jyew' azize.

6
Twizeye, dushima Wa Mwana w'lntama, Kuk' umuvumo twarimo Wavuyeho rwose.