86: Amaraso y'Umukiza Yakuyiriye.

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Amaraso y'Umukiza Yakuyiriye.
Yayaviriy' abagome N'abanyabyaha.

Ref:
Amaraso y' Umukiza Yakuviriye, Rek' akoze, rek' akweze, Agukiz' ubu.

2
Amaraso y'Umukiza Ni y' atunganya. Rek’ atembe nk' umugezi, Akugeremo.

3
Nubw' ufit’ ibyaha byinshi,Kandi wanduye, Amaraso y'Umukiza Arakweza de.

4
Amaraso ni yo masa yanyishyuriye irya myenda yanjye yose,ndababarirwa.

5
Ubu nshiz' amanga cyane Kwinjir' Ahera, Kuko yaduhay inzira Mu maraso ye.

6
Amaraso yo kunesha Ni yo ndwanisha, Nsind' ibyaha na Satani, Nshobojwe na yo.

7
Amaraso y'Umuhuza Wacu n'Imana, Ni y' ambonez' umutima ; Ndayasingiza.