85: Amaraso Y’umucunguzi

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Amaraso Y’umucunguzi Niyo Soko Yoz’abanduye Niyo Yesu Abanyabyaha De Bakabonera Rwose.

Ref:
Ndaguhimbariza Mucunguzi Imbabazi Wangiriye Ukanyoz’ibyaha Nakoze Mu Maraso Wavuye


2
Urya Mwambuzi Mwabambanywe Ayarabutsw’aranezerwa Nanjy’umwihebe Mubi Nka We Untabare Umboneze.

3
Mwami Yesu Mwana W’intama Njya Ngukundira Mucunguzi Amaraso Yaw’atunganye Ayo Watuviriye.

4
Nta N’ikindi Kibasha Nkayo Kudutsembaho Ibicumuro No Gucungura N'abemeye Kwizer'umucunguzi.

5
Mperey’aho Nayaboneye Ava Mu Bikomere Byawe Nogez’urukundo Wankunze Nzagushima Ndinde Mpfa.

6
Nd’ino Mw’isi,Birananira Kugushim’uko Bikwiriye Nyum’uzamp’urundi Rurimi Njye Ngusingiz’iteka.