30: Ai Mukunzi wanjye we

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ai Mukunzi wanjye we, Umpe kukwihishamo. iyo ntewe n'iby'isi N'ingabo za Satani, Mutabaz’umpish'ubwo , Ba banzi be kumfata Umber' ubuhungiro, Mu rupf' uzanyakire.

2
Nta bundi buhungiro, Mwam’ unyirokorere; We kunsiga, Krisito, Komez' uiy'
undengera. Ni Wow' ump’ imbaraga,Nta wundi mfit' umfasha; Mbundikiz' amababa, Uhor' undind' ibibi.

3
Ur' umunyambabazi Zitarangira, Yesu; Usindagiz' urushye, N'urway' uramukiza,
Urera bihebuje,Nta bwo ngutunganiye; Ndi mubi bikabije, Wow' urakiranuka.

4
Yesu ni Wowe soko Y'amazi y'ubugingo, Reka nkunyweho cyane, Undudubiz'
imbere. Nuk' umutima wanjye Ujye wuzur' iteka, Amazi y'iyo soko Abe mensh'
adakama