1
Ai Gitare Cy’Imana Reka Nguhungireho
Kubw’imbabazi Zawe Kera Waramenewe Non’ubu Nkwihishemo Umujinya W'Imana
2
Amazi N’amaraso Byo Mu Rubavu Rwawe Binkiz’uburyo Bwombi Urubanza
Rw’ibyaha N’imbaraga Mbi Zabyo Bye Kuzansind’ukundi.
3
Ibyo Twakora Byose N’umwete Wacu Wose N’agahinda Gasaze N’amarira
Adashira Byose Ntibyashobora Kudukurah’ibyaha
4
Ntacyo Nzanye Mu Ntoki Cyabasha Kunshungura Simfit’icyo Naguha
Nizey’umusaraba Uwo Wamfiriyeho Niwo Njya Niringira.
5
Dore Nambaye Ubusa Ndakwinginze Unyambike Sinabasha Kwikiza
Ndagushakaho Ubuntu Unyuhagir’ibyaha Mutabazi Ne Gupfa.