411: Ai Data wo mw ijuru

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ai Data wo mw ijuru, Tur' abasaruzi, Ubakure muri twe Babone kugenda, Bavuge Yesu cyane Ko yaducunguye,Kw ari We Mana yacu Irokor' ab'isi.


2
Yaguherey' ubuntu;Jy'utangir' ubundi! Ibyo dufite byose Bikomok' ahw iri.
Twemeze cyane rwose, Mucunguzi wacu,Gutumwa nawe hose Mu bo wapfiriye.

3
Mukiza wacu Yesu, Utwuzuz' Umwuka, Mwami tukwigireho, Nkuko wagendaga.
Twe kub' abanyabute,dushishikarire Gukor' ibyo tubwirwa N'Iman' ihoraho.

4
Reb' igihugu cyacu, Uko barimbuka ! Ntubabazwa n' i wanyu, Akaga barimo ?
Satan' Umwami wabo Arabazitiye, Ashaka ko babana Mur'urya murimo.

5
induru ziravuze,Ubatabar' ubu ! N' ucogozwa n'iby'isi,Babwirwa na nde se? Tang'umubiri wawe N'ingingo n'ubwenge,Ubone gutabara Abo yapfiriye.

6
Urwanane na Yesu :Kweta bihebuje ! We kwitwaz' umufuka N'ibitabo gusa !
Gend' ubyawe n'lmana Ukijijwe rwose, Wuzuy' Umwuka Wera No kwizera na ko.

7
Ijwi ry'Umwami Yesu Rirakubwira ngo : Jya mu mahanga yose,Uvug' ibya Yesu,
Babyarw' ubwa kabiri.Yes' abarokore, Babatizwe n'amazi N'Umwuka Wera
de.(Rwanda)