1
Abungeri barindaga Intama n'ijoro , marayik' abiyereka Mu cyubahiro. cye.
2
Babony' icyo cyubahiro, Baterwa n'ubwoba, Marayik’ arababwira Ati: Muhumure !
3
Nimwumv’ ubu, mbazaniye Inkuru y’byiza :Mu rurembo rwa Dawidi, Havuts' Umukiza.
4
Ndabah’ iki kimenyetso;Nuko, murabona : Baryamish’ uruhinja Mu muvure w'inka.
5
Amaze kubivug’ atyo, Habonek’ umutwe w’abamarayika benshi, Bahimbaza bati:
6
Nukw’ icyubahiro kibe Ku Mana mw’ ijuru,Kand’ ab’ ikunda bo mw’ isi Bahabw'
amahoro.