432: Abo mur'iyi si—Izashira

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Abo mur'iyi si—Izashira
Nta cyo mwibajije—Ku by'imperuka ?

2
Ntimwitegereje—Icyiza twabonye ?
None, mwisigara—Mu butamenya !

3
Dor' icyo twahawe—Cy'igiciro :
Twahaw' ubugingo—Butazashira.

4
Yesu ni We zuba—Ritwakira;
Rituma tureba :—Tumusingize !

5
Isi yo mw ijuru—
N' ihebuza. Turek' iby'iyi si,—Tuhagabane !

6
Ushak' ubugingo—Apfirw' ibye,
Nk'ushak' izahabu,—Ukw apfirw'ibye.

7
Yemw' abameze nka —Muka loti,
Mwikund' iby'iyi si—Izarimbuka !

8
Twebw' abakijijwe,—Dutambuke;
Ntitugakebuke,—Ngo duhomberwe !