1
Aba Yesu Bishimira
Izina Rye Ryiza
Ribamara Umubabaro
Rikabatinyura
2
Umutima Ukomeretse
Niryo Riwukiza
Ushonje Rirawuhaza
Riruhur’ Urushye
3
Niryo Ngabo Yanjye Nziza
Ihor’ Inkingira
N' Urutare Nubakaho
N’ Inzu Yanjy’ Itagwa
4
Ur’ Umutambyi Nemera
N’ Umwam’ Untegeka
N’ Umwungeri Ujy’ Andagira
N’Inshuti Nizera
5
Ni Wowe Bugingo Bwanjye,
Kandi Kuri Wowe
Ni Ho Nsiganirwa , Yesu
Kand’Uri N’ Inzira
6
Nuko Ndasaba Wemere
Ishimwe Ngushima
Nubwo Ntabasha Kuvuga
Ibigukwiriye
7
Yes’ Ubwo Nzakwirebera
Uk’ Uri Mw’ Ijuru
Nibwo Nzajya Ngusingiza
Uko Bikwiriye
8
Na Non’ Uko Mbishoboye
Nzajya Nguhimbaza
No Mw’ Ipfa Ryanjye Iryo
Zina Rizampumuriza