282: A bantu benshi cyane bataye uwiteka

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
A bantu benshi cyane Batay' Uwiteka, Bazimiye nk'intama Zahabiye kure, Zihagaze ku manga, Zikicwa n'imbeho,impyisi zikazirya : Ni kw abo bameze!

Ref:
Nimuze,tubashake Twe tubatarure Bizatunezeza cyane, Tuzany' intam' imwe,

2
Hemeye nde kugenda Gushak' inzimizi, Ntiyite ku makuba No kubiruhanya, Ngwagir' ure umwete mwinshi Nk' ushak' itungo rye, Agend’ ashak' intama Yesu yapfiriye

3
Nubw' uri mu mahoro, Mbese, wumv' ufite Ishyaka rikujyana Gushak' iza Yesu? Nahw ar’ aboroheje Cyangw’ abagayitse N' abantu b'igiciro Mu maso ya Yesu.

4
No kw irembo ry'urugo.Yes’ arahagaze, Ahamagar’ intama, Azugururiye.Abuz'
abazicyura :Ni wow’ abwir' ati: Ushak' intama zanjye, Izo napfiriye

5
Byab' ari byiza Yesu Bwakwira tukaza Tukakubwira tuti :N'ukuri twiriwe
Dushak' intama zawe Izi zazimiye.Ngizi, turazicyuye : Zishyire mu rugo !