1
iyo ndebeshej' ukwizera, Nezererw' Umukiza wanjye. Mbon' ubutunzi bwinshi cyane, Bufitwe na Dat' Uhoraho. Haleluya, ndanezerewe, Kukw anyobor' iminsi yose, Iyo mfit' intege nke cyane, Ambumbatiz’amaboko ye.
2
Noneho nta bwo nkir' indushyi, Kuko nujujw' umunezero. Urukundo rwe
n’imbabazi, Bitum' anyumv' iyo musabye.Haleluya, kukw ambeshaho. Non' ubu
nguwe neza rwose. Niba naw' ushak' amahoro, Umwugururir' umutima.
3
Ubwo nari nkiri mu byaha, Nari nuzuy' umubabaro. Non' ubu nta gushidikanya,
Nta teka nzacirwah' ukundi. Haleluya,amp' imbaraga Zo gutsind' ibigerageza.
Ndanezerewe mu mutima, Ndindwa n'Iman'iminsi yose.
4
Umubabaro no gusekwa, Byose ni ko byabay' ubusa. Kuko njya mpozwa
n'Umukiza, Kandi mbumbatirwa na Data. Haleluya,Mukiza wanjye Ni wow' untunga kubw' ubuntu. Naho nab' umunyantege nke, Nizeye k' uzamp' imbaraga.